Karim Benzema yegukanye Ballon D’Or 2022, Sadio Mane aza ku mwanya wa kabiri…

Karim Benzema ukinira ikipe ya Real Madrid abaye Umufaransa wegukanye igihembo cya Ballon d’or, Ari umwe mubafaransa batanu bamaze kuyitwara, ku myaka 34 niyo yegukaniyeho Ballon d’or nkumukinnyi urusha abandi imyaka nyuma ya Stanley Matthews wayegukanye 1956. Naho Alexia Putellas umukinnyi ukina yagati muri Barcelona yatsindiye Ballon d’or mubakina umupira w’abagore.

Thibaut Courtois yegukanye igikombe cya Yashin Trophy nk’umuzamu mwiza wa shampiyona, naho Robert Lewandowski yatwaye igihembo cya Gerd Muller nka rutahizamu mwiza mu mupira w’amaguru muri shampiyona. Manchester City yegukanye igihembo nk’ikipe y’umwaka.

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo nyuma yokuba abami ba Ballon d’Ors bitewe nuko begukanye Ballon d’Ors 12 muri 13 zimazegutangwa.

kuruhande rwa Messi byari ibihe bitari byiza nagato aho atigeze aza no kurutonde rwabahatanira Ballon d’Ors 2022. Ronaldo nawe byari ibihe bitaribyiza akaba yaje ari uwa 20 kurutonde rw’abakinnyi babagabo bitwaye neza uyu mwaka wa 2022.

Ibihembo uko byagiye byegukanwa

  • Kopa Trophy – Gavi
  • Club of the Year – Manchester City
  • Socrates Award – Sadio Mane
  • Gerd Muller Trophy – Robert Lewandowski
  • Yashin Trophy – Thibaut Courtois
  • Ballon d’Or Feminin – Alexia Putellas
  • Ballon d’Or – Karim Benzema

BENZEMA UKO YISHIMIYE IGIHEMBO

Agira ati: “Ibi bintera ishema rwose, akazi kose nakoze, sinigeze nshika intege.”

“Nari mfite intangarugero ebyiri mu buzima bwanjye, Zidane na Ronaldo. Nahoraga mfite inzozi mu mutwe wanjye ko byose bishoboka. Byaribihe bitoroshye aho ntari mu ikipe y’Ubufaransa ariko nakoze cyane sinigeze nshika intege kuko nkunda gukina umupira.

“Nishimiye cyane urugendo rwanjye, ntibyari byoroshye, byarangoye kuri njye n’umuryango wanjye. Kuba hano uyu munsi, ni bwo bwa mbere kuri njye. Ndanezerewe rwose, ndishimye, ndashimira bagenzi banjye , hamwe na Real Madrid. “

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments