Niba wiyemeje kugurisha cyangwa gutanga smartphone y’Android wakoreshaga hari ibintu by’ingenzi ugomba kutibagirwa kungirango bitazakugiraho ingaruka nyuma waramaze kuyitanga.
1. Gukora back up(kubika ibintu byose by’ingenzi wari uyifiteho ahandi hantu)
kubika ibyo wari ufite kuri phone ushaka kugurisha bigufasha kuzabisubiza ku yindi uzagura bityo guhindura phone ntizakugireho ingaruka yo guhindura phone. Ushobora kubibika kuri Google drive ifatanye na Gmail yawe cyangwa ukaba ubishyize kuri SSD card (Memery Card) niba uyifite ariko niba wabonye indi phone igiye gukoresha biroroshye ushobora kwimura ibyo warufite muri phone yambere akabyimurira muri phone nshya ukoresheje Xender app.
2. Gusiba konti zose wari ufite muri iyo phone ushaka gutanga
iyo ukoresha phone yawe iba irimo konti nyinshi zitangukanye zaba whatsapp,facebook,Google, n’izindi nyinshi…
Biba byiza rero iyo ugiye guha undi muntu phone wa usanzwe ukoresha kubanza ugasiba izo konti zose.
3. Guformata (Phone reset factory)
Ni ibyi ngezi cyane kubanza guforumata phone mbere yuko uyigurisha cyangwa uyihera undi muntu kuko iyi niyo ntabwe yanyuma ikwizeza ko amadosiye yawe atazivanga nayo uzayitunga hanyuma. Guformata iyo birangiye phone isubira nkuko wayiguze. Nta kintu nakimwe washyizeho gishobora gusigaraho. ikitonderwa hano: mbere yo guforumata phone banza umenye ko wasibye Google account zose zari zirimo kuko uramutse utabikoze. kongera kuyikoresha biragorana.
5. Guhanagura phone neza no kuyikuraho ibintu byose wari warayometseho
Niba ugiye kugurisha phone warusanzwe ukoresha ugomba kuyisukura neza, ugakuraho ibintu byose wayometseho haba ku kirahure cyangwa inyuma. kuburyo yongera ikarabagirana nk’inshyashya. Ibi tumaze kuvuga byose nubikora uzaba usobanutse.
Xender irabikora!