Bika amakuru yo muri smartphone yawe neza mu buryo butangirika bya hato na hato

Mobile Cloud storage

Iyo smartphone yawe imfuye, iyo amakuru asibwe mu buryo bw’ibyago, itakaye uba uhobye amakuru yawe y’ingirakamaro harimo ayo wari kuzakenera. contacts z’abantu , amafoto yawe y’umwimerere, record z’amajwi, fototokopi y’indangamuntu yawe, kopi z’impapuru z’ubutaka, fotokopi za diplome zawe, n’izindi nyandiko z’ingenzi mu buzima bwawe. 

Ikoranabuhanga rya smartphone ubu ririho rikoreshwa harimo irizwi cyane ni Android hamwe na Iphone.

Android smartphone: zemerewe gukorwa n’inganda nyinshi: Samsung, Tecno Mobile, Sony, Maraphone, Condor, Infinix n’izindi, .. 

iPhone ikoresha Operating system ya IOS, ikorwa n’uruganda rw’Apple.

Reka turebere hamwe uburyo ushobora kubika amakuru yawe yingezi kuri Android Smartphone mu buryo burambye.

izi smartphone dutunze ziba zugarijwe n’ibyago byinshi byo kwangirika cyangwa gutakara ahantu umuntu atashobora kuyikurikirana nk’urugero nko mu mazi menshi y’ibiyaga, inzuzi, inyanja. Uretse no gutakara ahantu bigoye kuyikurikirana, smartphone zikunze kwibwa cyane kuburyo gufata umujura bigorana. Benshi bagahitamo kureka gukurikirana abajura bakemera guheba ariko iyo witeganyirije akabika amakuru yawe y’ingenzi kure aho bigoye kwangirika ushobora kuyabona igihe cyose ubishakiye haba kuri computer cyangwa ukoresheje indi smartphone.

Kubika amakuru hakoresheshwe Google Drive cyangwa iCloud

App ya serivice za Google Drive iboneka kuri play store

Ikigo cya Google gikora system ya smartphone y’Android hamwe n’ikigo cya Apple gikora system za iphone bizwiho ikoranabuhanga rihambaye ryo kubika amakuru mu buryo burambye, aho bikoresha ububiko bw’amakuru y’ikorabuhanga ririnzwe cyane kandi  Google cyangwa Apple babika kopi zisa z’amakuru ahantu hatandukanye mu byo bita Data centers zigiye ziri ahantu hatandukanye mw’isi kuburyo naho ububiko bumwe bw’amakuru bwagira ikibazo ntabwo umuntu yabimenya kuko ububiko bubitse kopi zisa aba ari bwinshi kandi bwose bukora mubyo bita sycronisation. Ubu buryo bwo kubika amakuru mw’ikoranabuhanga Google ikoresha cya Apple ikoresha nibwo bita Cloud storage.

Aho amakuru yawe uyabonera igihe cyose uyashakiye, hatabayeho iyangirika ryaturuka kw’iyangirika ry’igikoresho cy’ikoranabuhanga yari abitsemo.

Niba ukoresha Android smartphone ubwo Google yakwemereye ububiko bungana na 15Gb k’ubuntu ushobora kubikaho amakuru yawe y’ingenzi atari kukarubanda ukoresheje service ya Googele yitwa Google Drive, iyi service ushobora kuyikoresha muri Smartphone yawe cyangwa muri mudasobwa iyo ariyo yose umaze gushyiramo konti yawe ya Google hamwe na Ijambo ry’ibanga(password). ubundi ukabasha kubika no gusura amakuru yawe abitswe mu buryo burambye mu gihe kinini ugereranije nayagumye gusa muri smartphone yawe. iyi serivice ya Google drive kugirango izajye ibika amakuru wahisemo buri gihe muri smartphone yawe usabwa gushyiramo application yayo yitwa Google Drive uyikuye muri Google play store cyangwa n’ahandi wizeye.

Niba ukoresha Iphone usabwa gufungura konti muri service z’Apple yitwa icloud

Naho niba ukoresha Iphone usabwa gufungura konti muri service za Apple yitwa icloud maze ukabasha kubika amakuru yawe mu buryo burambye ukoresheje user name na Password baba baguhaye iyo ushaka kuzajya ubika burigihe ushyira application muri iphone yawe yitwa icloud. maze ukabasha kubika amakuru yawe mu buryo burambye, kugeza ubu icloud ya iphone iguha uburyo bwo kubika amakuru bungana na 5GB gusa z’ubuntu, ariko ushobora no gukoresha n’ububiko bwa Google Drive muri iphone yawe, gusa icyo ukora ni ugushyira application ya Google Drive muri iphone yawe, iyikuye kuri App store.

App ya Icloud yo muri iPhone igufasha kubika amakuru mu buryo burambye

Ibi nubikora ntabwo uzongera kugira ikibazo cyo kubura amakuru y’ingenzi muri smartphone yawe. Ahubwo uzajya uyabona igihe cyose uyashaka. 

Hari ikibazo watubaza hano muri comment.

Subscribe
Notify of
1 Comment
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments

[…] uzagura bityo guhindura phone ntizakugireho ingaruka yo guhindura phone. Ushobora kubibika kuri Google drive ifatanye na Gmail yawe cyangwa ukaba ubishyize kuri SSD card (Memery Card) niba uyifite ariko niba […]

0
    0
    Komeza
    ntacyo