Perezida Samia Suluhu Hassan yashyize hanze Ibaruwa yandikiwe na Papa Francis mbere y’uko yitaba Imana
Ku itariki ya 27 Mata 2025, Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yashyize hanze ibaruwa yandikiwe na Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatolika, mbere y’uko yitaba Imana. Iyi baruwa yashyikirijwe Perezida Samia na Intumwa ya Papa muri Tanzania.
Muri ubutumwa bwe, Papa Francis yifurije Perezida Samia n’Abanya-Tanzania umunsi mwiza wo kwizihiza ukwihuza kwa Tanganyika na Zanzibar, byabyaye igihugu cya Tanzania. Uyu munsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 26 Mata.
Papa Francis yagize ati: “Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ubumwe bwa Tanzania, ndagushimira wowe Nyakubahwa hamwe n’abenegihugu bose. Ndetse n’uburyo mukomeje guteza imbere igihugu cyanyu mu buryo bw’imbaraga, Imana ishobora byose. Ndabasabira ko Imana yabaha ubwenge n’ubushishozi ku baturage bose ba Tanzania.”
Iyi baruwa yanditswe mbere y’uko Papa Francis yitaba Imana, aho yiteguraga kohereza ubutumwa muri Tanzania ku munsi w’ubumwe. Nyamara, Papa Francis yitabye Imana ku itariki ya 21 Mata 2025 afite imyaka 88, nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.
Papa Francis yashyinguwe ku itariki ya 26 Mata 2025.