Jay Polly abakunzi ba musika nyarwanda baribaza uko yapfuye? Mugitondo cyo kw’itariki ya 2 mu kwezi Kwa cyenda 2021 nibwo humvikanye inkuru yoko umuhanzi Jay Polly yitabye Imana mu bitaro byo ku Muhima mu mujyi wa Kigali aho yazanywe na Police igitaraganya aje kuvuzwa bamuvanye aho yari afungiye amaze
hafi ukwezi muri gereza ya Mageragere mu karere ka Nyarugenge aregwa gukoreha ibiyobyabwenge. Nkuko tubikesha Radio Rwanda, SSP Pelly UWERA GAKWAYA Umuvugizi wa RCS akaba yabwiye abari bateze amatwi radio Rwanda igishobora kuba kishe umuhanzi Jay Polly. Yavuze ko ashobora kuba yishwe ni bintu wanyweye hamwe na bagenzi be aho bari bari muri gereza bavangavanze birimo isukari, hamwe ngo n’ umuti w’alcohol abogoshi bakoresha bogosha muri gereza. Bagenzi be bari bafunganye bo ntago byabagizeho ingaruka cyane kuko bivurije hafi aho muri gereza ariko Jay Polly we biba ngomwa ko ajyanwa mu bitaro. Jay Polly bamugejeje mu bitaro bya Muhima arebye cyane abaganga bagerageza kumuvura ariko aranga arabacika arapfa.
Akaba apfuye asize abana yabyaranye n’umugore we wa mbere ari we Uwimabazi Shariffa.
Andi mafoto Ya Jay Polly
Jay Polly n’umukunzi we wambere Uwimbabazi Shariffa.
Itangazo ry’umuvugizi wa RCS ku urufpu rwa Jay Polly.
Rip Jay Polly Imana ikwakire
Rap yee ndayemera nta muraperi ujya upfa.