Ibibazo ugomba kubaza umukunzi wawe mbere yo gukora ubukwe

Rimwe na rimwe ubuzima buhinduka bwiza cyangwa ubugoye nyuma yo gukora ubukwe, ukeneye kumenya neza ko uri kumwe numuntu uzagufasha guhangana cyangwa kwishima nyuma yubukwe!

Hano haribibazo wabaza umukunzi wawe mbere yubukwe, bizagufasha guhitamo neza uwo mugiye kubana, bityo bikagufasha nogutegura neza umubano wawe wejo hazaza n’umukunzi.

kwibaza ibibazo byinshi kumunzi wawe bituma ubasha kumenya neza ko uwo murikumwe muzafatanya gukemura ibibazo bitoroshye hamwe kandi ko ahuye nuwo ubuzima bwawe bwari bukeneye.

urukundo ni ikintu cyingenzi mumibanire, ariko ni byinshi bituma urukundo rwiyongera cyangwa imibanire ikomera bishobora nokuba ifatizo rya buri kimwe hagati yabategashanya kubana.

Niba ushaka gukora ubukwe ukagira umubano urambye & ukishimira gushyingirwa, ibi bibazo ugomba kubishakira ibisubizo ukamenya neza nimba aringombwa ko mukomezanya numukunzi wawe mbere yubukwe bizagufasha kumenya neza ko utagiye gukora ubukwe buhumyi.

dore ibibazo byingirakamaro ugomba kubaza umukunzi wawe mbere yo gukora ububukwe. Ibisubizo byibi bibazo bishobora kugufasha gushimangira umubano mugiye gutangira cyangwa bigatuma udakora ubukwe kuko wabonyeko igihe kitaragera.

1 Amabanga

kubaza umukunzi wawe nimba hari amabanga yaba aguhisha. Hari ikintu utigeze umbwira undi muntu uwo ariwe wese ariko wifuza kumbwira? Hari ikintu cyakuremereye ushaka kumbwira cyatuma ubukwe bwacu buhagarara mbaye ngikoze?

Ibi bishobora kumvikana nkibigoranye cyane gusa burigihe nibyiza cyane kubona ikintu cyose cyihishe mumutima wumukunzi wawe. Urukundo rwukuri, kwizera umukunzi wawe, no kumwubaha nibintu bigomba kugendana.

2 Amafaranga

Microsoft

Nigute amafaranga azakorashwa mbere na nyuma mumaze gushyingirwana? Buri muntu azakomeza umutungowe cyangwa mwese muzahuriza mutungo wanyu hamwe? Es umwenda wawe uzahinduka umwendawe mumaze gushyingirwana cyangwa bizagumaho nkinshingano zaburumwe zitandukanye? muri make guhitamo nimba muzakora ivanga mutungo n’amoko yose arigize cyangwa ivangura mutungo

3 Abana

Urashaka abana? Ni aban bangahe mwabyara, kandi ni ryari? Nibibaho ko mubura urubyaro muzakora iki? Nigute uzarera abana? Bazajya mwishuri ryigenga cyangwa rya leta? Niki gituma umuntu aba umubyeyi mwiza?

4 Umuryango akomokamo

Ni uruhe ruhare umuryango akomokamo uzagira mumibanire yanyu? Nigute mushobora gutuma mushyigikirwa kandi mwubaswe murwego rwimiryango n’abavandimwe? Bizagenda bite iyo ibyo umuryangowe ukeneye bidahuye nibyo uwo mugiye gushakana ukeneye?

5 Imyidagaduro cyangwa ibyo akunda

Ntukwiye kwibagirwa kubaza umukunzi wawe nimbya hari ibyo yakundaga cyangwa imyidagaduro ateganya guhagarika cyangwa guhindura nyuma yubukwe bwanyu. Wakumva umeze ute ko ngiye gutembera hamwe nabakobwa (abahungu) bincuti zange nanyuma yubukwe? Twakora iki niba twembi twaruhutse kukazi cyangwa muri wikendi, ariko buri wese muri twe yari afite ibitekerezo bitandukanye nibyundi kuburyo twakoresha ikiruko tubonye?

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments