Perezida Paul Kagame yahagaritse mu mirimo, Bamporiki Edouard wari umunyamabanga wa Leta muri Minister y’urubyiruko kubera ibyo agomba kubazwa.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahagaritse Hon Bamporiki Edouard ku mwanya w’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, kubera ibyo akurikiranyweho agomba kubazwa.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi 2022.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente mu izina rya Perezida Paul Kagame, rigira riti “Yahagaritse ku nirimo Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco kubera ibyo agomba kubazwa akurikiranyweho.”

Iri tangazo risohotse mu gihe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 05 Gicurasi habyutse hacicikana amakuru ko Bamporiki Edouard we n’undi muyobozi bafatiwe mu cyuho cya ruswa.

Ni amakuru yagiye avugwa mu ibanga hagati y’abakurikiranira hafi amakuru y’ibibera ku Rwanda by’umwihariko abanyamakuru ariko nta n’umwe wigeze abyerura.
Source Radiotv10dotrw

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments