Ni gute wakwiga icyongereza uri mukuru?

Abantu benshi batekereza ko bagomba kuba bakiri bato kugirango bige ururimi rushya nk’icyongereza.
Mubyukuri, mu buryo bumwe cyangwa ubundu kwiga icyongereza uri mukuru byaba imwe mu mpamvu yatuma umenya icyongereza vuba kurusha abakiri bato.


Dore uburyo wakoresha ugatangira kwiga icyongereza ku myaka iyo ari yo yose, gusa tugiye kwibanda mu gihe uri mukuru.

1. kureba firime ziri mu cyongereza, ibiganiro, indirimbo, n’amakuru kuri Telivisiyo


Kureba firime na amakuru yo kuri televiziyo biri mu cyongereza wihitiyemo kandi ukunda, ibi bituma kwiga icyongeraza byoroha ariko ni byiza kurushaho mu gihe uri kureba firime cyangwa amakuru kuri televiziyo hariho subtitles, ku muntu w’umutangizi mu kwiga icyongereza.
Ikintu ugomba kuzirikana nuko ugomba kutarambirwa kuko kwiga ururimi rushya bisaba guhozaho, imbaraga ubishyiramo nizo zigena ingano y’umusaruro.


2. Gukoresha Inkoranyamagambo (Kinyarwanda – English Translation)


N.B; guhora uhindura ururimi rwawe kavukire rwi Kinyarwanda ukoresheje inkoranyamagambo urushyira mu cyongereza. ugomba kuzirikana ko ururimi rwose rufite imiterere yarwo rwihariye, bigatuma bidashoboka guhinduranya neza kuva mu rurimi rumwe ujya murundi rimwe na rimwe, bityo gukoresha Inkoranyamagambo (Kinyarwanda – English Translation) ni bumwe muburyo wakwifashisha.


Nimba utarigeze wiga icyongereza na rimwe cyangwa ukaba waracyize mu mashuri abanza hakaba haciyeho imyaka ukaba utakibuka gukoresha ururimi rw’icyongeraza, uburyo ushora gukoresha mu gihe nta buryo ufite bwo gusubira mw’ishuri cyangwa ukaba nta amafaranga ufite ahagije kuburyo wowe ubwawe Wabasha kwishakira mwarimu ukamwishyura akazajya akwigisha icyongera wenyine.


Ikoranyamagambo y’Ikinyarwanda igufasha kuba wafata ijambo riri mu kinyarwanda ukarihindura mu cyongereza cyangwa ijambo riri mu cyongerea ukarihindura mu Kinyarwanda.
Ushobora kujya mwisomero rikwegereye ugatira Ikoranyamagambo Kinyarwanda-English byashokoka ukaba wanayigura ukayitunga, cyangwa ugakoresha Porogaramu iboneka muri gahunda za mudasobwa cyangwa iza telephone (android) mugihe wayishyizemo.

kanda link


Muri Android
Muri mudasobwa


3. Kwiga ibihe 3 byingenzi byi cyongereza ndetse no gusoma ibitabo cyangwa ibinyamakuru


Ubusanzwe gusoma ni igice cyingenzi cyo kwiga ururimi rushya, nibyiza rero guhora witoza gusoma ibitabo biri mu cyongereza bituma wiga inshinga nshyashya, n’uburyo bwo gukora interuro zo mu cyongereza.
Si ukuvuga ko Wabasha gusoma ibitabo byose , ikiza ubugomba kumenya ibitabo ukunda ukaba aribyo wibandaho kandi nabyo ukamenyamo;
Ninde uvugwa?, Byagenze bite?, Kuki byabaye?, Byabereye he?, na Byabaye ryari? Ibi nibyiza cyane kuko mu gihe urigushaka gushiramatsiko yibibazo wibaza bituma ukomeza gusoma nturambirwe.
Bya byiza ibi kubikora kubwoko bwose bwi bw’igitabo urimo gusoma.

Hari ibihe 3 inshinga ishobora gutondagurwamo by’ingenzi; aribyo mu Cyongereza bita;
Past
• Present
• Future

kanda link
Nyuma yokumenya gukoresha ibihe 3 byingenzi utangira no kwigiraho ibindi buhoro buhoro

4. kwitoza kuvuga Icyongereza buri munsi uko cyaba cyingana kose


Inzira nziza yo kwiga ururimi rw’Icyongereza nukugerageza burimunsi ukakivuga gake gashoboka. ntacyo bitwaye niba uzi gusa amagambo atabasha kugukorera interuro y’Icyongereza cyangwa niba uzi kuvuga neza, umunsi ku munsi nkuko watangiye uwimenyereza kuvuga inshinga gake gake utangira no gushobora gukora interuro ndende.
Nimba mu ncuti cyangwa abavandimwe bawe harimo umuntu uzi Icyongereza wajya ugerageza ukamuvugisha byibuze rimwe kumunsi mukoresheje Icyongereza. Ibi biri mubituma umenya Icyongereza vuba kuko uba ubikora ubyishimiye kandi uri gufashwa n’umuntu wishimiye.

5. Kumva Radio zicishaho ibiganiro biri mu cyongereza


Bumwe mu buryo bwiza bwo kumenya no kunoza imyumvire yawe yo kumva icyongereza ni ugukurikirana ibiganiro ukunda binyura kuri Radio biri mucyongereza
Mu gihe urimo urumva ikiganiro wasimo icyumva mu cyongereza bibaye byiza waba ufite ikayi n’ikaramu kugirango ugerageze kwandika amagambo y’ibanze, insanganya matsiko cyangwa igitekerezo rusange cyicyo ikiganiro wahisemo kumva bityo bizatuma ukomeza kugira umwete wokumva ukeneye kuzajya umenya ibyavugiwe byose mu kiganiro.
Muri make ni ukwandika amagambo cyangwa interuro utumva yagarutsweho kenshi hanyuma ukareba ibisobanuro.

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments
0
    0
    Komeza
    ntacyo