Ikizamini Online cy'Amategeko y’Umuhanda – Kwitegura Ibizamini bya Polisi mu Rwanda January 26, 2024 0 22.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory IKIZAMINI 1 / 20Iyo hagati y’uruhande rw’imbere rwa romoruki n’uruhande rw’inyuma rw’ikinyabiziga kiyikurura hari umwanya urenze m 3 ikibizirikanyije kigomba kugaragazwa ku buryo bukurikira iyo amatara y’ikinyabiziga agomba gucanwa: a) agatambaro gatukura gafite nibura cm 50 z’uruhande b) itara risa n’icunga rihishije rigaragara mu mbavu igihe ikibizirikanyije kimuritswe c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 2 / 20Itara ryo guhagarara ry’ibara ritukura rigomba kuba ridahumisha, kandi rigomba kugaragarira mu ntera ikurikira: a) nijoro igihe ijuru rikeye nibura muri m 200 b) ku manywa igihe cy’umucyo nibura muri m50 c) nijoro nibura muri m 100 igihe ijuru rikeye d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 3 / 20Birabujijwe kongera ku mpande z’ikinyabiziga kigendeshwa na moteri cyangwa velomoteri ibi bikurikira: a) imitako b) ibintu bifite imigongo cyangwa ibirenga ku mubyimba kandi bishobora gutera ibyago abandi bagenzi c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 4 / 20Umuyobozi ugenda mu muhanda igihe ubugari bwawo budatuma anyuranaho nta nkomyi ashobora kunyura mu kayira k’abanyamaguru ariko amaze kureba ibi bikurikira: a) umuvuduko w’abanyamaguru b) ubugari bw’umuhanda c) umubare w’abanyamaguru d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 5 / 20Iyo ubugari bw’inzira nyabagendwa igenderwamo n’ibinyabiziga budahagije kugirango bibisikane nta nkomyi abagenzi bategetswe: a) kunyura mu nzira z’impande z’abanyamaguru b) guhagarara aho bageze c) koroherana d) gukuraho inkomyi 6 / 20Kunyuranaho bikorerwa: a) mu ruhande rw’iburyo gusa b) igihe cyose ni ibumoso c) iburyo iyo unyura ku nyamaswa d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 7 / 20Ikintu cyose cyatuma hahindurwa ibyanditswe bireba nyirikarita cyangwa ibiranga ikinyabiziga kigomba kumenyeshwa ibiro by’imisoro haba mu magambo cyangwa mu ibaruwa ishinganye. Ibyo bikorwa mu gihe kingana gute: a) mu minsi 5 b) mu minsi 8 c) mu minsi 15 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 8 / 20Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa w’amapikipiki mu isaha ni: a) km 25 b) km 70 c) km 40 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 9 / 20Icyapa cyerekana umuvuduko ntarengwa ikinyabiziga kitagomba kurenza gishyirwa ku binyabiziga bifite uburebure ntarengwa bukurikira: a) burenga toni 1 b) burenga toni 2 c) burenga toni 24 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 10 / 20Ahatari mu nsisiro umuvuduko ntarengwa wa velomoteri mu isaha ni: a) km 50 b) km 40 c) km 30 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 11 / 20Birabujijwe kugenza ibinyabiziga bigendeshwa na moteri na za romoruki zikururwa nabyo, iyo ibiziga byambaye inziga zidahagwa cyangwa inziga zikururuka zifite umubyimba uri hasi ya cm 4. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira: a) ku binyabiziga by’ingabo b) ibinyabiziga bihinga iyo bigendeshwa mu karere katarenga km 25 uvuye aho ziba c) ibinyabiziga bya police d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 12 / 20Ibiziga by’ibinyabiziga bigendeshwa na moteri n’ibya velomoteri kimwe n’ibya romoruki zabyo bigomba kuba byambaye inziga zihagwa zifite amano n’ubujyakuzimu butari munsi ya milimetero imwe ku migongo yabyo yose, n’ubudodo bwabyo ntibugire ahantu na hamwe bugaragara kdi ntibigire aho byacitse bikomeye mu mpande zabyo. Ariko ibyo ntibikurikizwa ku binyabiziga bikurikira: a) ibinyabiziga bidapakiye kdi bitajya birenza umuvuduko wa km 25 mu isaha ahateganye b) ibinyabiziga bya police bijya ahatarenga km 25 uvuye aho biba c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 13 / 20Nibura ikinyabiziga gitegetswe kugira uduhanagurabirahuri dukurikira: a) 2 b) 3 c)1 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 14 / 20Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira: a) ku nguni y’iburyo y’ikinyabiziga b) ku gice cy’inyuma ku kinyabiziga c) ahegereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga d) ibisubizo byose ni ukuri 15 / 20Ikinyabiziga ntigishobora kugira amatara arenze abiri y’ubwoko bumwe keretse kubyerekeye amatara akurikira: a) itara ndangamubyimba b) itara ryerekana icyerekezo c) itara ndangaburumbarare d) ibisubizo byose ni ukuri 16 / 20Nta mwanya n’umwe feri ifungiraho ushobora kurekurana n’ibiziga keretse: a) iyo bireba feri y’urugendo b) iyo kurekurana ari ibyakanya gato c) iyo bireba feri yo guhagarara umwanya munini, ubwo kurekurana bikaba bidashoboka bidakozwe n'umuyobozi d) byose ni ibisubizo by’ukuri 17 / 20Uburyo bukoreshwa kugirango ikinyabiziga kigende gahoro igihe feri idakora neza bwitwa: a) feri y’urugendo b) feri yo guhagarara c) feri yo gutabara d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 18 / 20Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira: a) cm 25 b) cm 125 c) cm 45 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 19 / 20Amatara maremare y’ikinyabiziga agomba kutamurika mu bihe bikurikira: a) iyo umuhanda umurikiwe umuyobozi abasha kureba muri m 200 b) iyo ikinyabiziga kigiye kubisikana nikindi c) iyo ari mu nsisiro d) ibisubizo byose nibyo 20 / 20Birabujijwe guhagarara akanya kanini aha hakurikira: a) mu duhanda tw’abanyamagare b) mu duhanda twagenewe velomoteri c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Your score is 0% Restart quiz
Ikizamini Online cy'Amategeko y’Umuhanda – Kwitegura Ibizamini bya Polisi mu Rwanda March 23, 2023 0 3.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Ikizamini Online cy'Amategeko y’Umuhanda – Kwitegura Ibizamini bya Polisi mu Rwanda March 25, 2023 0 4.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory