Nyabugogo: Impanuka y’imodoka zari zikoreye imizigo yababaje benshi

nyabugogo_1-3-69294c56

Ahagana saa kumi n’igice za mu gitondo, aho imodoka ebyiri zari zitwaye ibiribwa zangonganiye muri “Feux Rouges” zo muri Nyabugogo (mu marembo ya Gare uzamuka mu muhanda ugana Kimisagara).

Umushoferi w’imodoka ya Alfa wabonye iyo mpanuka iba avuga ko imodoka yari itwaye ibitoki iva mu cyerekezo cyo kwa Mutangana yagonganye n’itwaye ibirayi yavaga mu cyerekezo cyo mu Gatsata izamuka igana i Kimisagara.

Uyu mushoferi mu gusobanura impamvu imodoka yagongana n’indi kandi “Feux Rouges” zibanza guhagarika iziva mu bindi byerekezo, yagize ati “Ibyo ari byo byose     hari umwe mu batwaye izo modoka wishe amategeko.”

Abari batwaye ibyo binyabiziga byombi bose ni bazima ariko uwari utwaye ibirayi ngo ni we waba yacitse amaguru, uw’ibitoki we akaba yavuyemo agifite ingingo nzima.
Inzego zishinzwe umutekano zihutiye kuhagera kugira ngo zikurikirane iby’iyi mpanuka.

Related articles

Subscribe
Notify of
1 Comment
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments
Eric

ahari siko nta mupolisi wari uhari?

Enable Notifications OK No thanks