Ibihingwa by’imboga rwatsi ndetse n’imbuto bikungahaye kuri vitamin zitandukanye zubwoko bwose ndetse n’amatungo nibiyakomokaho. Habaho ibice bitandukanye bya vitamini umubiri wacu ukenera buri munsi kugira ngo dukomeze kurushaho kugira ubuzima bwiza, Vitamin A, Vitamin B, Vitamin C, Vitamin D, Vitamin E ndetse n’izindi zitandukanye.
Amatungo ndetse n’ibiyakomokaho byose nabyo ni bimwe mubigize vitamin dukenera mubuzima bwacu butandukanye. Inyama, amagi, ndetse n’amata nibimwe muri vitamin dukenera kugira ngo tugire ubuzima buzira umuze harimo gukomera kw’amagufa nogukura kw’amagufa ndetse n’ibindi bitandukanye umubiri ukenera.
Ibiribwa bikungahaye kuri vitamin akenshi dukunda kubyirengagiza kandi aribyo byingezi umubiri wacu uba ushaka.
Umuntu wese yakagomye kuba byibura buri munsi afata kuri bwoko bwa vitamin, iyo abikoze atyo nibwo aba afashe vitamin zuzuye umubiri uba ukeneye.
@ Amatungo n’ibihingwa bikungahaye kuri vitamin