Ibintu 5 ukwiye kwirinda mu gihe utangira ubucuruzi (business)

Rwanda Development Board (RDB) igaragaza impuzandengo iri kumubare utari muto y’abantu cyangwa campany ntoya ndetse nini zitangira ubucuruzi zikora byibuze imyaka itanu cg irimunsi yayo. Ibi biterwa n’amakosa aba yarakozwe mu gutangira ubucuruzi.
Abantu batari bake bibaza Ni gute nshobora gutangira neza ubucurizi bwange nkanagera kunzozi zange
Dore amakosa ugomba kwirinda mugihe uri gutangira

1. Kudategura gahunda y’ubucuruzi yanditse

Abacuruzi benshi batangira batarigeze bapanga gahunda y’ubucuruzi bwabo buzagenda. Gutangira bigomba kuba birikumwe nigishushanyo mbonera cy’ubucuruzi bwawe, kabone nubwo cyaba kiri kurupapuro rumwe. Kigomba kuba gikubiyemo amafaranga ukeneye gukoresha, uko uteganya kugurisha, ni inde uzagura ibicuruzwa byawe n’impamvu.
Kurundi ruhande gukora ubucuruzi buciriritse bisaba gukorera ibintu byinshi icyarimwe. Ugomba kugira urutonde rw’imirimo ya buri munsi ndetse n’ibintu ugomba gukora, ukabitondekanya bitewe n’akamaro kabyo.

2. Kudashora imari mu bikenewe ku isoko

Umubare utari muto waba rwiyemeza mirimo batekereza ko gutera imbere ari ugushora bike. Mu rwego rwo kugabanya ibihombo byinshi mugihe ubucuruzi bwanze. Abacuruzi bagitangira bakunda gutegura cyangwa se kugaragaza ibintu byiza, ariko hafi y’ibyo bagaragaza byose siko babikora. Iyi mitekerereze ishobora kuba iterwa n’ibitekerezo bituruka mukurebera kubandi batangira ubucuruzi bagahomba. Niyompamvu iyo bigeze mugushora benshi bahitamo kwifata cyangwa se gushora make kuruta gutangiza igishoro cyinshi bitewe no kurebera kubahombye batitaye kumenya icyabateye ibihombo

3. Kutubahiriza amasezerano ufitanye n’abantu

Rimwe mu makosa akomeye banyir’ubucuruzi cyangwa se ba rwiyemezamirimo birengagiza amasezerano bafitanye n’abantu kuyashyira mubikorwa rimwe na rimwe bagakoresha ibinyoma byinshi cyane mu gihe batangiye ubucuruzi. Muri make kutubahiriza amasezerano ni ntwaro yagusubiza inyuma n’ubwo umubano waba mwiza gute, ushobora guhagarara mu gihe nta gahunda cyangwa se amasezerano yigeze ashyirwaho ahamye n’abukoreshwa cyangwa nabo ukuraho ibicuruzwa.

4. Kwigwizaho imirimo wenyine

Ikosa rikomeye ba rwiyemezamirimo bakora ni ugutekereza ko ari bo bonyine bazikorera ubucuruzi, kandi bakagerageza gukora mu bwigenge batagisha n’inama. si byiza gutangira ubucuzi ugakora wenyine, ikiza ni ugushaka abajyanama bizewe kandi b’inararibonye kugira ngo bakuganirize ku bitekerezo byawe by’ubucuruzi, ingamba, imbogamizi, ndetse n’iterambere. Ubwenge n’imbaraga bigaragarira mu bwinshi bw’inama ugirwa nawe ukareba ikunogeye.

5. Kudasobanukirwa isoko ryawe n’intego zawe

Ikosa rikunze kugonga abashoramari benshi batangira ubucuruzi ni uku dasobanukirwa neza isoko cyangwa se abakiriya bakeneye. uko ubucuruzi butangira cyagwa kurundi ruhande bukorwa bisa nkaho byoroshye kuruta kuvugana n’abakiriya ngo umenye icyo bashaka, ariko ubundi nta buryo nabuto buhari bwo kumenya niba uri mu nzira nziza y’iterambere cyangwa mbi utagishije inama. Benshi bakora ikosa ryo kutakira ibitekerezo biturutse ku bakiriya babo, ni ngombwa kumenya ko kugira ibicuruzwa byiza akenshi bidasobanura ko ubucuruzi bwawe bwageze kurwego rushimishije.

Related articles

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments