Alyn Sano, Bushali, Yvan Buravan, Amalon, … nibamwe mubasohoye indirimbo zisoza umwaka wa 2023

Aba bahanzi ni abahanzi bamaze kubaka izina muri muzika nyarwanda bakaba barasohoye indirimbo muri iki cyumweru gisoza umwaka wa 2023 dutangirana nazo muri 2024.

Biryoha Bisangiwe ya Alyn Sano

Alyn Sano yasohoye indirimbo yitwa “Biryoha Bisangiwe”. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Prince Kiiz wo muri Country Records, amashusho yayo atunganywa na Chriss Eazy na Director C.

Ijyeno ya Bushali

Umuraperi Bushali yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ijyeno” iri kuri album amaze igihe ategura. Ni indirimbo aririmba, asaba Imana ko abamutega imitego bakwiriye kumuvaho. Yakozwe mu buryo bw’amajwi na Hervibeats naho amashusho akorwa na Oskar Oskados.

Loaded Gun ya Riderman na B – Face

Riderman na B-Face bashyize hanze indirimbo bise ‘‘Loaded Gun’’ yakorewe mu Bisumizi, itunganywa mu buryo bw’amajwi na Evydeks. Amashusho yafashwe anatunganywa na Director Cesh afatanyije na Director C, Wavelenght.

Family ya Amalon

Amalon utacyumvikana cyane mu ihatana rya Muzika Nyarwanda na we yasohoye indirimbo yitwa “Family” imeze nk’aho aba ari kurota ibyo yifuza kugeraho birimo kugenda mu modoka zihenze nka Lamborghini na Bugatti.

Mu buryo bw’amajwi yakoze na Murigo, amashusho atunganywa na Eazy Cuts.

VIP ya Yvan Buravan na Ish Kevin

Nyuma y’umwaka urenga apfuye, abareberera inyungu za Yvan Buravan bashyize hanze indirimbo yitwa “VIP” yakoranye na Ish Kevin. Amajwi yayo yakozwe na Pro Zed naho amashusho afatwa na Dric Ent.

Jambo ya Israel Mbonyi

Israel Mbonyi yasohoye indirimbo yitwa “Niyo”. Iyi ndirimbo aba abwira abantu guhamya ibikorwa by’Imana.

Soo ya Yuhi Mic na Ariel Wayz

Abakoze kuriyindirimbo ni : Audio Producer : KennyVybz, M&M : Bulamu vybz, Video Dir : Oskados Oskar, DOP : Dawest, Chopped By : Dir. Sanib & King Pac, Colorist : Dir. Wade & King Pac, Stylist : Lewis Designer

Izi ni zimwe mundirimbo ziranze icyumweru gisoza umwaka wa 2023 zitangirana numwaka wa 2024.

Subscribe
Notify of
0 Comments
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments