Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 10.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory tangira ibazwaPage 1 of 20 1.Igice cy’inzira nyabagendwa kigarukira kumirongo ibiri yera icagaguye ibangikanye kandi gifite ubugari budahagije kugirango imodoka zitambuke neza kiba ari: a. Inzira y’abanyamaguru B.Agahanda k’amagare c. a na b byose ni ukuri d. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 2 of 20 2. Iki cyapa gisobanura ibi bikurikira: a.birabujijwe kunyura ku kindi kinyabiziga b.gutambuka mbere kw’ibinyabiziga bituruka aho ujya c.a na b ni ibisubizo by’ukuri d. nta gisubizo cyukuri kirimo Page 3 of 20 3.Amatara ndangacyerekezo agomba kugaragara nijoro igihe ijuru rikeye mu ntera nibura ya: a.m 100 b.m 200 c)m150 d.m250 Page 4 of 20 4. Iki cyapa kivuga: a. Aho imihanda ihurira b. inkomane y’aho umuhanda umwe urasukira iburyo c. a na b ni ibisubizo by’ukuri d. nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 5 of 20 5. Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa a. Mumasangano b.mu bimenyetso bimurika c. a na b ni ibisubizo by’ukuri d. nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 6 of 20 6.Umurongo ucagaguye uvuga ko buri muyobozi abujijwe kuwurenga uretse mu gihe: a. Agomba kunyura ku kindi kinyabiziga b. Gukatira ibumoso C. Guhindukira cyangwa kujya mukindi gice d. Ibi bisubizo byose nibyo Page 7 of 20 7.Ibyapa biburira nibyo gutambuka mbere birangwa: a.shusho mpandeshatu mw’ibara ritukura , ubuso bwera n’ ikiranga mu ibara ry’umukara b.ishusho mpandeshatu mw’ibara ritukura,ubuso bw’ubururu n’ikiranga mu ibara ry’umukara c.ishusho y’uruziga mw’ibara ritukura,ubuso bw’ubururu n’ikiranga mu ibara ry’umukara d. ishusho y’uruziga mw’ibara ritukura,ubuso bwera n’ikiranga mu ibara ry’umukara Page 8 of 20 8. Ibyapa by’inyongera bishobora kumenyesha a.ibitegetswe byihariye gusa b.ubugerure cyangwa amarengamategeko rusange cyangwa ibibujijwe ndetse n’ibitegetswe byihariye c. a na b ni ibisubizo by’ukuri d.nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 9 of 20 9. Utugarurarumuri turi ku ruhande rw’imbere rw’ikinyabiziga tugomba gusa: a.Ni umuhondo b.Ni umutuku c.Ni umweru d.nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 10 of 20 10.Iki cyapa gisobanura iki? a) Isangano rifite ishusho ya T b) Inzira idakomeza c) Aho baterefonera d) Nta gisubizo cy’ukuri Page 11 of 20 11. Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’ikinyamitende itatu ntibugomba kurenza ibipimo bikurikira: a) cm75 b) cm125 c) cm265 d)Nta gisubizo cy’ukuri Page 12 of 20 12.Ku byerekeye kwerekana ibinyabiziga n’ukumurika kwabyo ndetse no kwerekana ihindura ry’ibyerekezo byabyo. Birabujijwe gukora andi matara cyangwa utugarurarumuri uretse ibitegetswe ariko ntibireba amatara akurikira: a) Amatara ndanga b) Amatara ari imbere mu modoka c) Amatara ndangaburambarare d) Ibisubizo byose nibyo Page 13 of 20 13.Ubugari bwa romoruki ikuruwe n’igare cyangwa velomoteri ntiburenza ibipimo bikurikira: a) cm25 b) cm125 c) cm45 d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 14 of 20 14. Ibinyabiziga bikoreshwa nka tagisi, bitegerereza abantu mu nzira nyabagendwa, bishobora gushyirwaho itara ryerekana ko ikinyabiziga kitakodeshejwe. Iryo tara rishyirwaho ku buryo bukurikira: a) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa imbere ku kinyabiziga b) Ni itara ry’icyatsi rishyirwa ibumoso c) Ni itara ry’umuhondo rishyirwa inyuma d) A na C ni ibisubizo by’ukuri Page 15 of 20 15.Za otobisi zagenewe gutwara abanyeshuri zishobora gushyirwaho amatara abiri asa n’icunga rihishije amyasa kugirango yerekane ko zihagaze no kwerekana ko bagomba kwitonda, ayo matara ashyirwaho ku buryo bukurikira : a) Amatara abiri ashyirwa inyuma b) Amatara abiri ashyirwa imbere c) Rimwe rishyirwa imbere irindi inyuma d) b na c ni ibisubizo by’ukuri Page 16 of 20 16.Iyo hatarimo indi myanya birabujijwe gutwara ku ntebe y’imbere y’imodoka abana badafite imyaka: a) Imyaka 10 b) Imyaka 12 c) Imyaka 7 d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo Page 17 of 20 17. Iyo nta mategeko awugabanya by’umwihariko, umuvuduko ntarengwa ku modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange ni: a) Km 60 mu isaha b) Km 40 mu isaha c) Km 25 mu isaha d) Km20 mu isaha Page 18 of 20 18. Ni ryari ikinyabiziga gishobora kugenda mu muhanda moteri itaka cyangwa vitesi idakora: a) igihe kigenda ahamanuka b) igihe gikuruwe n’ikindi kinyabiziga c) igihe gifite feri y’urugendo d) ibisubizo byose ni byo Page 19 of 20 19. Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugira icyerekana umuvuduko kiri aho umuyobozi areba neza kandi kigahora kitabwaho kugirango kigume gukora neza: a) ibinyabiziga bifite umuvuduko nibura wa km 60 mu isaha b) ibinyabiziga bishobora kurenza km 40 mu isaha c) ibinyabiziga bishobora kurenza km 30 mu isaha d) ibinyabiziga bishobora kurenza km 25 mu isaha Page 20 of 20 20.Itara ndanganyuma rigomba gushyirwa aha hakurikira: a) ahagereye inguni y’ibumoso y’ikinyabiziga b) ahagereye inguni y’iburyo bw’ikinyabiziga c) inyuma kandi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga d)nta gisubizo cy’ukuri kirimo reba amanota wagize
Amategeko y'umuhanda March 25, 2023 0 4.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda January 27, 2024 0 26. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory