Amategeko y'umuhanda January 29, 2024 0 29. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory IKIZAMINI 1 / 20Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwen’iyo modoka bishobora kugira itara ritumaumuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetsocy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rifiteamabara akurikira: a) umuhondo b) icyatsi kibisi c) umweru d) umutuku 2 / 20Ahatari mu nsisiro ibyapa biburira n’ibyapabyo gutambuka mbere bigomba gushyirwa muntera ikurikira y’ahantu habyerekana: a) metero 150 kugeza kuri 200 b) metero 100 kugeza kuri 150 c) metero 50 kugeza kuri 100 d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 3 / 20Inkombe z’inzira nyabagendwa cyangwaz’umuhanda zishobora kugaragazwa n’ibikoreshongarurarumuri. Ibyo bikoresho bigombagushyirwaho ku buryo abagenzi babibona kuburyo bukurikira: a) babona iburyo bwabo ibyibara ritukura cyangwa ibisa n’icunga rihishije b) ibumoso babona iby’ibara ryera c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 4 / 20Ibinyabiziga bikurikira bigomba kugiraibikoresho by’ihoni byumvikanira mu ntera ya m20: a) amapikipiki b) velomoteri c) ibinyabiziga bigendeshwa na moteri bidapakiye d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 5 / 20Icyapa kibuza kunyura kubindi binyabizigabyose uretse ibinyamitende ibiri n’amapikipikiadafite akanyabiziga ku ruhande gifite ibimenyetsoby’amabara akurikira: a) umweru n’umukara b) umutuku n’umukara c) ubururu d) A na B ni ibisubizo by’ukuri 6 / 20Uretse ku byerekeye imihanda iromborejey’ibisate byinshi n’imihanda yimodoka igicecy’umuhanda kiri hakurya y’umurongo mugariwera ucibwa ku muhanda ngo ugaragaze inkombempimbano zawo kigenewe ibi bikurikira: a) guhagararwamo umwanya muto gusa b) guhagararwamo umwanya munini gusa c) guhagararwamo umwanya muto n’umunini d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 7 / 20Ibimenyetso by’agateganyo bigizwen’imitemeri y’ibara risa n’icunga rihishijebishobora gusimbura ibi bikurikira: a) imirongo yera irombereje idacagaguye gusa b) imirongo yera irombereje idacagaguye n’icagaguye c) imirongo icagaguye n’idacagaguye ibangikanye d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 8 / 20Uretse igihe hari amategeko yihariyeakurikizwa muri ako karere ikinyabiziga cyosegihagaze umwanya muto cyangwa munini, iyogihagaze mu mwanya wo kuruhande wageneweabanyamaguru, kugirango bashobore kugendabatagombye kunyura mu muhanda, umuyoboziagombye kubasigira akayira gafite byibura ibipimo bikurikira by’ubugari: a) m 1 b) m 2 c) m 0.5 d)nta gisubizo cy’ukuri kirimo 9 / 20Usibye ibinyabiziga by'ingabo z'Igihugu,Ikinyabiziga kigendeshwa na moteri kiriho ibyumantamenwa cyangwa ikindi cyose gitumagikoreshwa mu gutera cyangwa mu kwitabarantigishobora kugenda mu nzira nyabagendwakidafite uruhushya rwihariye. Urwo ruhushyarutangwa naba bakurikira: a) police y’igihugu b) minisitiri ushinzwe gutwara abantu n’ibintu c) minisitiri w’ingabo d) ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro. 10 / 20Buri modoka yagenewe gutwara abantu, arikoumubare wabo ntarengwa ukaba munsi ya 6umuyobozi abariwemo igomba kugira imikandarayo kurinda ibyago igenewe aba bakurikira: a) umuyobozi b) umugenzi wicaye ku ntebe y’imbere c) ishobora no kugira imikandara kuzindi ntebe z’inyuma d) ibisubizo byose ni ukuri 11 / 20Iyo ikinyabiziga gikururwa n’inyamaswanacyo gikuruye ikindi uburebure bw’ibikururwabukaba burenga m 18 hatabariwemo icyokinyabiziga cya mbere kiziritseho hagomba ibibikurikira: a) umuherekeza w’ikinyabiziga cya kabiri b) abaherekeza babiri c) A na B ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 12 / 20Iki cyapa cyivuga iki? a) Umuvuduko ntarengwa 30 km/h b) Iherezo ry’umuvuduko muke ntarengwa utegetswe. c) Iherezo ry’Umuvuduko muto utegetswe d) Umuvuduko uri hejuru 30 km/h 13 / 20Iki cyapa gisobanura iki? a) Guhindura icyerekezo ibumoso ugana aho bahagarara b) Umuhanda udakomeza c) Nti byemewe guhindura icyerekezo ibumoso d) Guhindura ikirekezo ibumoso ugana ku cyome 14 / 20Iki Cyapa Gisobanura Iki? a) Iherezo Ry’inzira Y’abanyamaguru b) Iherezo Ry’umuhanda Urombereje W’ibice Byinshi c) A Na B Ni Ibisubizo By’ukuri d) Nta nzira ihari 15 / 20Muri ibi byapa ni ubuhe bwoko bw’ibyapa bitegeka byo mu muhanda? a) ibiri mw’ishusho y’urukiramende n’umuzenguruko w’umuhondo b) ibiri mw’ishusho ya mpande eshatu mu n’uzenguruko mw’ibara ry’ubururu c) ibiri mw’ishusho y’uruziga n’umuzenguruko mw’ibara ry’umutuku d) ibiri mw’ishusho ya mpande enye zingana mubuso bw’umukara 16 / 20Iyo umuhanda ugabanijemo ibisate bibiri kandiugendwamo mu byerekezo byombi umuyoboziabujijwe : a) kugendera mu gisate cy’iburyo b) kunyuranaho c) kugendera mu gisate cy’ibumoso d) ibisubizo byose ni byo 17 / 20Iki cyapa gisobanura iki ? a) Guhagarara, aho abanyeshuri bambukira b) Hagarara akanya gato c) Ibindi binyabiziga bigomba kuguha inzira d) Gutanga umwanya ku bindi binyabiziga i buryo bwawe 18 / 20Icyapa kivuga “icyerekezo gitegetswe”kigizwen’ikirango cy’ibara : a) umweru b) umutuku c) ubururu n’ikirango cy’umweru d) umukara 19 / 20Ibyapa bibuza n’ibitegeka bikurikizwa gusa : a) Mumasangano b) mu bimenyetso bimurika c) a na b ni ibisubizo by’ukuri d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 20 / 20Icyapa cyerekana ko bibujijwe kuvuza amahonikirangwa na : a) ishusho y’uruziga, ubuso bw’ubururu, ikiranga cy’umukara b) ishusho y’uruziga, ubuso bw’ubururu, ikiranga cy’umweru c) ishusho y’uruziga, ubuso bw’umweru, ikiranga cy’umukara d) ntagisubizi cy’ukuri kirimo Your score is 0% Restart quiz
Amategeko y'umuhanda January 26, 2024 0 25. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda March 25, 2023 0 7.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory