U Bubiligi Burifuza ko Perezida Museveni Yabahuza U Rwanda na RDC mu Gukemura Ibibazo by’Umutekano mu Karere

Guverinoma y’u Bubiligi yifuza ko Perezida Museveni yabahuza n’u Rwanda

Guverinoma y’u Bubiligi yavuze ko yifuza ko Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yabahuza n’u Rwanda rwacyanye umubano n’u Bubiligi ku wa 17 Werurwe 2025.

Maxime Prévot, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, yabigarutseho ubwo yahuraga na Perezida Museveni ku wa Gatanu tariki ya 25 Mata.

Yavuze ko u Bubiligi bukibona u Rwanda nk’igihugu cy’ingirakamaro mu Karere, rukaba ruri mu mwanya mwiza wo gufatanya n’abandi mu gushakira igisubizo kirambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Prévot yavuze ko yaje kureba Perezida Museveni nk’inararibonye ishobora gutanga igisubizo kirambye ku bibazo by’amakimbirane yabaye akarande mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse ko Museveni ashobora no kuba ikiraro cyo kongera kwegera u Rwanda.

Mu magambo ye bwite, Maxime Prévot yavuze ko Perezida Museveni ari uw’agaciro kuko ashobora kujya hagati y’impande ebyiri mu bibazo bya dipolomasi.

Uyu muyobozi uri mu ruzinduko rw’akazi mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari nka Uganda, RDC n’u Burundi, yavuze ko ababajwe n’uko atabasha gusura u Rwanda kubera ko umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi wacitse.

Nk’uko The East African ibitangaza, Prévot yemeje ko akeneye kubyaza umusaruro ubunararibonye bwa Perezida Museveni n’icyubahiro akomeje guhabwa n’Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, bikaba urufunguzo rwo gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo ndetse no kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bubiligi.

Yagize ati:
“Mu by’amahirwe make, ku rwego ibintu biriho ubu ntibyanshobokera gusura u Rwanda nyuma y’uko rufashe umwanzuro wo guhagarika umubano wacu mu bya dipolomasi. Nasobanuriye Perezida Museveni ko habayeho ibinyoma byinshi muri iki kibazo. Guhagarika umubano wa dipolomasi si cyo gisubizo kiboneye ku bantu bareba ibintu mu buryo butandukanye.”

U Rwanda rwari rwamenyesheje Guverinoma y’u Bubiligi ko rucanye umubano wa dipolomasi nyuma y’ubushishozi bwakozwe ku buryo u Bubiligi bukomeje kwimakaza imyitwarire ya gikoloni yatandukanyije Abanyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Bubiligi kandi bwakomeje gufatanya na Guverinoma ya RDC mu gukwirakwiza ibinyoma bigamije gusiga icyasha u Rwanda mu maso y’abafatanyabikorwa barwo.

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko umubano ushobora kongera kubakwa nibura mu gihe u Bubiligi bwaba bwihannye iyo myitwarire ya gikoloni igifite ingaruka zikomeye mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Prévot yavuze ko u Bubiligi bukigira icyizere ko hazaboneka amahirwe yo kongera ibiganiro byo gusana umubano n’u Rwanda, nk’uko byakomeje gukorwa no ku bindi bihugu birimo n’u Burusiya, n’ubwo bwari bwarafatiwe ibihano kubera intambara muri Ukraine.

Yanavuze ko yishimiye kubona Guverinoma ya Congo n’Ihuriro AFC/M23 batangaza ko batangiye inzira yo kugera ku guhagarika intambara no kuganira ku mahoro arambye.

Mu masaha make yakurikiyeho, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Nduhungirehe Olivier, na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, basinye amasezerano y’ibanze i Washington agamije gufungura inzira y’amasezerano menshi azahuza ibihugu byombi, bahujwe n’Umunyamabanga wa Leta ya Amerika Marco Rubio.

U Bubiligi bushima izi ntambwe nk’izitanga icyizere mu rugamba rwo gushakira amahoro Burasirazuba bwa RDC, bunashimira uruhare rwa Qatar, Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU), Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’Umuryango wa SADC.

Perezida Museveni na Maxime Prévot banaganiriye ku miterere y’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, aho FARDC n’abambari bayo bahanganye n’abarwanyi ba AFC/M23 barwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi birukanywe mu butaka bwabo.

Bombi bemeranyije ko hakenewe kwihutisha ibikorwa bigamije kugarura amahoro arambye.

Prévot yagize ati:
“Muri uko guhura na Perezida Museveni, nashimangiye ko impamvu shingiro z’intambara zikwiye gukemurwa mu rwego rwo guhagarika ubwicanyi bwisubiramo.”

Yanagarutse ku ngingo z’ingenzi zafasha gukemura burundu ibibazo by’umutekano muke muri Congo ndetse no kuzahura umwuka hagati y’u Rwanda na RDC, zirimo: gukemura ikibazo cy’umutekano muke watewe na FDLR, kubaha ubusugire bw’ibihugu, kwimakaza ukwihuza kw’Akarere, gukemura ikibazo cy’ubuhunzi, kurwanya imvugo z’urwango no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Related articles

Subscribe
Notify of
1 Comment
Most Voted
Newest Oldest
Inline Feedbacks
View all comments