Ibintu 5 wakora kugirango phone yawe uyirinde ubujura

Ibintu 5 wakora kugirango phone yawe uyirinde ubujura

1. shyiramo password ikomeye abajura, itoroshye gufindura

iyo password ikomeye ntishobokera umuntu waba yafashe telephone yawe kuba yakwinjira mu bubiko bwa amakuru yawe. Rero sibyiza gukoresha password cyangwa icenga ufungisha phone yawe byoroshye gufindura kuko bishobora korohereza uwakwibye phone kubona amabanga yawe.

urugero rwa password ikomeye

 

 

 

 

2. bika facture waguriyeho phone yawe
iyo bakwibye telephone ushaka kuyigaruza ikintu ushobora gukoresha kugirango uvuge ko wibwe telephone yawe ni facture(invoice) iri sirial number za phone yawe ibyo bigufasha guhamagara kubigo by’itumanaho ubabaza aho phone yawe yaba iherereye ndetse Police ubasha kuyereka iyo nyemeza bwishyu waguriyeho phone yawe maze bakabasha kuba bakwakira telephone yawe uyifite mu buryo butemewe.

3. irinde kugenda utwaye phone yawe mu ntoki cyangwa uri kuyitaba ahantu hashobora kuba hakwihisha abajura cyane cyene mu gihe cy’umugoroba.

4. irinde kubika phone yawe mu mifuka y’ikote cyangwa mu mifuka yinyuma ya igikapu yawe. kuko aha ni ahantu horohera abajura cyane.

 

5. ibuka kubimenyesha abashinzwe umutekano waho wibiwe phone yawe kuko bashobora gukurikirana abakwibye phone yawe.

Subscribe
Notify of
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments