Amategeko y'umuhanda March 25, 2023 0 6.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory tangira ibazwaPage 1 of 20 1.Uhuye n’ingorane utwaye ikinyabiziga , mu muhanda ufite ibyerekezo bibiri, ufite ikimenyetso kiburira cya mpandeshatu . wagishyira mu ntera ingana iki uvuye aho ikinyabiziga cyahagaze a) Metero 5 b) Metero 25 c) Metero 45 d) Metero 100 Page 2 of 20 2. Umuyobozi usunika ipikipiki agomba gufatwa nka: a) Umunyamaguru b)Umuyobozi w’ikinyabiziga c)Umugenzi d)A na b ni ibisubizo by’ukuri Page 3 of 20 3.. Icyapa gikoze mw’ishusho ya mpandeshatu kimenyesha: a)ibyago b) ibibujijwe c) ibitegetswe d) ntagisubizo cy’ukuri kirimo Page 4 of 20 4. Iki cyapa gisobanura : a) uburenganzira bwo gutambuka mbere b) uburenganzira bwo gutambuka mbere mu yandi masangano y’umuhanda akwegereye c) ibyago imbere mu masangano y’umuhanda ukwegereye d) a na b ni ibisubizo by’ukuri Page 5 of 20 5.ki cyapa gisobanura: a) Ntihanyurwa n’abanyamaguru b) Akayira kabanyamaguru c) Aho abanayamaguru bambukira d) B na c ni ibisubizo by’ukuri Page 6 of 20 6.Urenze munsisiro ,ukahasanga ibyapa bibiri iburyo bwawe bimenyesha ko irangira ry’imirimo bitewe nicyo ibyo byapa bemenyesha wagendera kuwuhe muvuduko ? a) 70 km/h b) 50 km/h c) 40 km/h d) 80 km/h Page 7 of 20 7.Iki cyapa gisobanura iki? a) Hoteli b) Ibitaro c) Ahagenewe kugwa kajugujugu d) B na c ni ibisubizo by’ukuri Page 8 of 20 8. igice kinzira nyabagendwa gikikijwe n’imirongo ibiri y’umweru iciyemo uduce kandi iteganye : a) ahagenewe guhagarara umwanya munini n’umuto b) ahagenewe abanayamaguru c) ahagenewe inzira y’ibinyamitende d) a na b ni ibisubizo by’ukuri Page 9 of 20 9. Mu muhanda ufite uruhererekane rw’amakoni, feri y’urugendo ikoreshwa ryari? a) Mbere ya buri koni b) Muri buri koni c) Nyuma ya buri koni d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 10 of 20 10.Ugeze bwa mbere ahabereye impanuka yo mu muhanda harimo inkomere wakora iki ? a) gusohora inkomere mu kinyabiziga b) kubaha icyo kunywa c) ku menyesha impanuka no guhamagara ubutabazi d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 11 of 20 11.Mugihe ikinyabiziga cyacu bakinyuzeho a. Tugomba kugabanya umuvuduko b. Tugomba kongera umuvuduko c. Tugomba kongera umuvuduko n’ubwitonzi d. Nta gisubizo cy’ ukuri kirimo Page 12 of 20 12.Ntibyemewe gukoresha telephone a. Mu biro bya leta b. Mu biro bya Polisi c) Igihe utwaye ikinyabiziga d. Ibisubizo byose ni ukuri Page 13 of 20 13.Mbere yo kunyura ku kindi kinyabiziga, ni ngombwa kumenya ko: a. Nta kindi kinyabiziga kinturutse inyuma b) Umuhanda ubona neza, no kwitondera kunyuranaho c. Ikinyabiziga kinturutse imbere gishaka gukatira I buumoso d. Nta gisubizo cy’ukuri Page 14 of 20 14.Ikindi kinyabiziga kiguturutse inyuma kiguterera amatara y’urumuri rumyasa, wakora iki? a. Kongera umuvuduko kugira ngo intera iri hagati yawe n’ukuri inyuma igumeho b. Fata feri y’urugendo kugira ngo umwereke ko ugiye guhagarara c) Emerera icyo kinyabiziga kugutambukaho niba imbere ntacyago gihari d. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo Page 15 of 20 15.Mu gihe Umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yambuka umuhanda yitwaje inkoni yera y’abatabona: a) Umuyobozi w’ikinyabiziga agomba gufata iyo nkoni nk’icyapa kimumenyesha ko agomba guhagarara b. Vuza ihoni ukomeze c. Gabanya nurangiza ukomeze witonze d. Ibisubizo byose ni ukuri Page 16 of 20 16.Amatara y’urugendo, mu gihe cy’ibihu: a. Ni meza kuko atuma ureba kure b. Ni mabi kuko arakugarukira akaguhuma amaso c. Akwizeza ko abandi bakubona d,Nta gisubizo cy’ukuri Page 17 of 20 17.Gutwara uzungazunga mu muhanda: a. Ni bibi ku kinyabiziga cy’imitende ibiri b) Ni bibi igihe cyose c. Ni bibi ku kinyabiziga cy’imitende ine d. Nta gisubizo cy’ukuri Page 18 of 20 18.Telephone ngendanwa ntigomba gukoreshwa: a. Ahari ibimenyetso bimurika b. Igihe utwaye ikinyabiziga Ku muvuduko wa 20km/h c. A na B ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri Page 19 of 20 19.Kunyuranaho bibujijwe gusa igihe: a. Igihe mu muhanda hagati hashushanyijemo umurongo w’umweru ucagaguye. b. Umuhanda ushushanyijwemo umurongo wera udacagaguye c. Ikinyabiziga gitwawe ku musozi unyerera d. Nta gisubizo cy’ukuri Page 20 of 20 20.Mu gihe utwaye ikinyabiziga ni joro ucanye amatara maremare ugahura n’ikindi kinyabiziga giturutse mu kindi cyerecyezo: a. Gukomeza ibumoso b. Kuzimya ucana amatara maremare n’amagufi c) Kuzimya amatara maremare kugeza ikindi kinyabiziga gitambutse d. Nta gisubizo cy’ukuri kirimo reba amanota wagize
Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 13.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 11.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory