Amategeko y'umuhanda January 26, 2024 0 24.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory IKIZAMINI 1 / 20Buri modoka cyangwa buri romoruki ikuruwe n’iyo modoka bishobora kugira itara risa n’icyatsi kibisi bituma umuyobozi yerekana ko yabonye ikimenyetso cy’uwitegura kumunyuraho. Iryo tara rigomba gushyirwa aha hakurikira: a) hafi y’inguni y’ibumoso bw’ikinyabiziga b) inyuma hafi y’impera y’ibumoso bw’ikinyabiziga c) inyuma ahegereye inguni y’iburyo d) nta gisubizo cy’ukuri kirimo 2 / 20Mu gihe telefone yawe ihamagawe utwaye imodoka wakora iki? a) Kwitaba cyangwa guhagarara ako kanya b) kutayitaba c) Gushyira imodoka iruhande ukayitaba d) B na c ni ibisubizo byukuri 3 / 20Niki wakora mbere y’uko uhindura icyerekezo? a) Gutanga ikimenyetso cy’ukuboko no gukoresha amatara ndangacyerekezo. b) Itegereze neza niba icyapa kikwemerera guhindura icyerekezo. c) A na B n’ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri kirimo 4 / 20Niki muribi wakwirinda mugihe ushaka kunyuranaho? a) Nyuma y’ikona ugategereza kubona uburyo bwo kunyuranaho. b) Mumuhanda w’icyerekezo kimwe c) Aho utagomba kurenza ibirometero 30 mu isaha. d) Ugeze mumuhanda utaringaniye neza 5 / 20Mugihe ukurikiranye na romoruki,n’ukubera iki ugomba gusiga umwanya uhagije hagati yawe nayo? a) Bituma ubasha gukata ikorosi vuba. b) Bifasha umuyobozi wa romoruki kukurebera mundorerwamo. c) Bifasha romoruki guhagarara byoroshye. d) Bikurinda umuyaga. 6 / 20Ikinyabiziga gishya gikenerwa gusuzumwa bwambere nyuma y’igihe kingana iki ? a) Nyuma y’umwaka umwe b) Nyuma y’imyaka ibiri c) A na b ni ibisubizo by’ukuri d) Nta gisubizo cy’ukuri 7 / 20Ni iki gikenewe muri ibi bikurikira kugirango ubashe gutwara imodoka mu muhanda biteganywa nitegeko a) Uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rugifite agaciro b) Ubwishingizi bw’ikinyabizaga bugifite agaciro c) Icyemezo cy’iyandikwa ry’ikinyabiziga d) Ibisubizo byose nibyo 8 / 20N’uwuhe muntu ushobora gusimbura ibimenyetso byo mumuhanda, dutegetswe kubaha? a) Umuyobozi w’ikinyamitende b) Umunyamaguru c) Umukozi ubifitiye ububasha d) Umuyobozi wa bisi 9 / 20Ni hehe byemewe kunyuranaho munzira y’icyerekezo kimwe? a) ku gisate kiri Ibumoso bw’umuhanda b) Kunyuranaho ntibyemewe c) Ku gisate kiri iburyo bw’umuhanda gusa d) Ku gisate cy’ibumoso cyangwa iburyo 10 / 20Niyihe mpamvu ituma tugomba kugabanya umuvuduko mugihe hari ibihu ? a) Igihe feri idakora b) Igihe uhumishijwe n’amatara yo kubisikana c) Igihe moteri imara ngo izime d) Nuko biba bitoroshye kubona ikiri imbere 11 / 20Kumanywa urumuri rudahagije hatabona neza .Ni ayahe matara y’urugendo ugomba gukoresha. a) Amatara yo kubisika na matara kamenabihu. b) Amatara kamena-bihu y’imbere c) Amatara yo kubisikana d) Amatara kamena-bihu y’inyuma 12 / 20Wegereye inzira y’abanyamaguru ugasanga bategereje kwambuka. Ugomba gukora iki? a) Kureka abakuze n’abafite ubumuga bagatambuka mbere b) Kugabanya umuvuduko witegura guhagarara c) Gukoresha amatara abamenyesha kwambuka d) Gukoresha ibimenyetso byamaboko bibemerera kwambuka 13 / 20Utwaye ikinyabiziga inyuma ya romoruki.umuyobozi wayo akaguha ikimenyetso cyo kumutambukaho iburyo kandi ugana ibumoso, wakora iki ? a) Kugabanya umuvuduko ukareka akagenda b) Gukomeza iburyo bwawe c) Kumunyuraho iburyo bwe d) Kugumana umuvuduko wari ufite ukamuvugiriza ihoni 14 / 20Wifuza kugana ibumoso imbere yawe. kubera iki ushaka umwanya mwiza kandi uhagije? a) Kwemerera abandi bayobozi b’ibinyabiziga kugutambukaho b) Kugirango ubone neza ikindi kerekezo ushaka gufata c) Kugirango ufashe abandi bose bakoresha umuhanda icyo ushaka gukora d) Kwemerera abandi bayobozi b’ibinyabiziga kukunyura muruhande rw’ibumoso 15 / 20Igihe ukurikiwe n’ikinyabiziga gitwara abarwayi gicanye amatara y’intabaza arabagirana. Wakora iki ? a) Kugihigamira ako kanya ndetse byaba ngombwa ugahagarara b.Kongera umuvuduko kugirango ugisige c. Kugumana umuvuduko wari ufite d.Guhagarara bitunguranye mu muhanda 16 / 20Niki wakora igihe utabona neza usubira inyuma ? a. Kumanura ikirahure cy’imodoka urebe inyuma b.Gufungura umuryango w’imodoka ureba inyuma c. Gushaka umuntu uri hanze y’ikinyabiziga ukuyobora d. Gukoresha akarebanyuma kakwegereye 17 / 20Urimo kugenda munzira nyabagendwa ni gute wanyura k’umuyobozi w’igare? a) Kuvuza ihoni mugihe umunyuraho b) Kumunyuraho umwegereye c) Gusiga umwanya uhagije igihe umunyuraho d) Kugabanya umuvuduko mbere y’uko umunyuraho 18 / 20Kuki ugomba gucana amatara mugihe hatangiye kwijima? a) Kugirango akerekanamuvuduko kagaragare neza. b) Kugirango abandi biborohere kukubona. c) Kugira ngo ujyane nabandi bayobozi bibinyabiziga. d) Kuko amatara yo ku muhanda ari kwaka 19 / 20Mugihe uri murugendo rurerure mumuhanda urombereje w’ibice byinshi.niki wakora mugihe wumva utangiye kugira ibitotsi? a) Gucuranga umuziki cyane. b) Kwihuta cyane kugirango usoze urugendo vuba. c) Kuva mumuhanda urombereje w’ibice byinshi, ugahagarara ahantu hatekanye. d) Ntagisubizo cy’ukuri kirimo. 20 / 20Utegereje gukata iburyo kwiherezo ry’umuhanda.ukingirijwe nimodoka ihagaze.niki wakora? a) Guhagarara hanyuma ukagenda gake gake witonze kugezaho ureba neza. b) Kwihuta wegera imbere aho ushobora kureba ugafunga ikindi cyerekezo. c) Gutegereza abanyamaguru bakakumenyesha ko ntakibazo wakata. d) Guhindukiza imodoka vuba kugirango ushake indi nzira wakoresha. Your score is 0% Restart quiz
Amategeko y'umuhanda April 5, 2023 0 11.Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory
Amategeko y'umuhanda January 27, 2024 0 26. Isuzuma riteguye nk’ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwa Polisi. by Kinastory